Alvaro Morata yasobanuye uburyo akoresha yishimira igitego:

By Kwizera Yamini Nov 20, 2017 08:00am 1773 Views

Alvaro Morata yasobanuye uburyo akoresha yishimira igitego:


Rutahizamu wa Chelsea Alvaro Morata yasobanuye uburyo akoresha yishimira igitego aba amaze gutsinda.

Uyu mukinnyi ukomoka mugihugu cya Espagne afite uburyo ajya yishimiramo igitego aba amaze gutsinda aho afata intoki ze ebyiri arizo musumbazose ndetse na mukubitarukoko akazirebesha hasi zitandukanijwe na nyangufi nyirazo.

Real-Sporting-de-Gijon-v-Real-Madrid-CF-La-Liga.jpg

Benshi bakomeje kwibaza k’umugenzo uyu mukinnyi aba akora cyane ko abikoze incuro nyinshi yaba ari igihe yari akiri mu ikipe ya Real Madrid, mu ikipe y’igihugu cya Espagne ndetse no muri Chelsea.

Nyuma y’umukino ikipe ya Chelsea yatsinzemo West Brom ibitego bine byose kubusa harimo n’icyuyu musore, Alvaro Morata yanyarukiye kurukuta rwa Instagram maze atanga ubusobanuro bw’uku kwishimira igitego.

Uyu mukinnyi, yashyize ifoto kurubuga rwe rwa instagram yishimira igitego cya Chelsea muri ubu buryo iherekejwe n’amagambo agira ati:”Burigihe ndagukunda cyane @Alicecampello.

 

Aha uyu musore akaba yashakaga kumvikanisha ko iyo yishimiye iki gitego muri ubu buryo, burigihe aba ari kugaragariza umukunzi we witwa Alice Campello ko amukunda cyane.


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 2907 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 7763 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 3778 Views