Eden Hazard yamaze gufata umwanzuro w'ikipe azakinira mu mwaka w'imikino wa 2019-2020

By Mugisha Aimé Thierry May 13, 2019 12:14am 4789 Views

Eden Hazard yamaze gufata umwanzuro w'ikipe azakinira mu mwaka w'imikino wa 2019-2020


Kizigenza wa Chelsea, Eden Hazard yamaze gufata umwanzuro ku hazaza he kandi yabwiye ikipe ibyo yateganyije gukora ku mpera zuyu mwaka w'imikino. Uyu musore ufite ubwenegihugu bw'Ububiligi amaze igihe ashakishwa na Real Madrid, kugeza ubu ntabwo arongera amasezerano mur Chelsea kandi ayo afite azarangira mu mwaka utaha wa 2020.

Chelsea yatangaje ko ishaka miliyoni €130 kuri uyu mwataka waje mu kibuga asimbuye mu mukino Chelsea yanganyijemo na Leicester City ushobora kuba ariwo mukino we wanyuma muri shampiyona y'Ubwongereza akinira Chelsea.

Related image

Eden Hazard - “Nafashe umwanzuro wanjye ariko ntabwo ntabwo unyerekeyeho cyane. Dufite umukino wa nyuma wa Europa League nyuma yaho nzareba uko bizagenda. Nashakaga kuba mfite ibintu biri ku murongo ariko ntabwo ariko bimeze. Ndacyategereje nkuko namwe mutegereje cyangwa uko abafana bategereje.”

Chelsea yasoje ku mwanya wa gatatu muri shampiyona y'Ubwongereza bizatuma ikina imikino yitabirwa n'amakipe yabaye aya mbere iwayo (Champions League) nubwo batararangiza umwaka w'imikino wabo kuko baracyafite umukino wa nyuma wa Europa League bazahuriraho na Arsenal ariko Hazard yavuze ko kuguma mu marushanwa yo ku mugabane w'Uburayi ntabwo byatuma aguma mu ikipe.

Image result for eden hazard

Eden Hazard - “Hoya siko mbitekereza. Nafashe umwanzuro wanjye ni gutyo bimeze. Ntabwo ahazaza hanjye hajya hantesha umutwe, iyo uri mukibuga uba ugomba kugerageza uko usoboye ugakora neza nibyo. Iyo ndi mu kibuga ngerageza gukora ibyiza. Ntabwo njya ntekereza ibintu binyerekeyeho cyangwa byerekeye ku ikipe. Ngerageza gutsinda imikino gusa.”

Uyu musore w'imyaka 28 y'amavuko watsindiye igihembo cy'mukinnyi mwiza ukina inyuma y'abataka muri shampiyona yo mu gihugu cy'Ubwongereza nyuma yo gutanga impira 15 ivamo ibitego muri uyu mwaka w'imikino. 

Image result for maurizio sarri

Umutoza wa Chelsea, Maurizio Sarri nawe yagize icyo avuga kuri Eden Hazard yuma y'umukino bari bamaze kuganyamo na Leicester City kuri King Power Stadium aho yavuze ati - “Ndabizi neza Eden Hazard yagerageje gukorera ibyiza Chelsea mu myaka irindwi ayimazemo. 

“Yakoze neza cyane kandi yabaye umwe mu bakinnyi beza kw'isi ariko ndatekereza dufite kumwubaha kandi tukubaha n'umwanzuro we. Ndabyizera cyane rwose, nk'umufana uwo ariwe wese wa Chelsea, ko azagumana natwe ariko mu gihe ntabwo mbizi.”

Related image


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 2907 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 7763 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 3778 Views