Abakunzi ba Arsenal ntabwo bishimiye Eden Hazard ukinira Chelsea.

By Kwizera Yamini Dec 3, 2017 08:24pm 2370 Views

Abakunzi ba Arsenal ntabwo bishimiye Eden Hazard ukinira Chelsea.


Abakunzi b’ikipe ya Arsenal yo mumujyi wa London ntabwo bishimiye Eden Hazard ukinira ikipe ya Chelsea nayo yo mumujyi wa London.

Eden Hazard ari mubihe bye byiza, ndetse aheruka no gutsinda ibitego bibiri muri bitatu ikipe ya Chelsea akinira yatsinze ikipe ya Newcastle kumukino wo k’umunsi wa 15 wa shampiyona y’abongereza izwi nka English Premier League.

Uyu mukinnyi yatsinze igitego yishyura icyari cyatsinzwe na Dwight Gayle ukinira ikipe ya Newcastle United netse abasha no gutsinda Penaliti muburyo bumenyerewe nka Panenka, mugihe igitego cya gatatu cyatsinzwe na rutahizamu ukomoka mugihugu cya Espagne witwa Alvaro Morata.

Gusa, nyuma y’igitego cyambere Eden Hazard yatsinze, abakunzi ba Arsenal ntabwo bishimiye uburyo yagitsinzemo ahanini bamusinja gutsinda iki gitego muburyo busa n’ubwo umukinnyi wa Arsenal witwa Mesut Ozil aheruka gutsindamo igitego kimwe muri bitanu iyi kipe iheruka kunyagira ikipe ya Huddersfield Town k’umunsi wa 14 wa shampiyona y’abongereza.

Nyuma yo gutsinda iki gitego, abakunzi ba Arsenal banyarukiye kunkuta zabo za Twitter maze bashyiraho amagambo agaragaza neza ko bari kugereranya ibi bitego uko ari bibiri.

Hari uwagize ati”Eden Hazard atsinze igitego nk’icya Ozil. Undi agira ati:”Hazard yahawe na Ozil amasomo yo gutsinda ibitego.

 

Eden Hazard yatangiye kugaruka mubihe bye byiza kuri uyu mukino abasore batozwa na Raphael Benitez bahuriyemo n’uruva gusenya batsindwa ibitego bitatu kuri kimwe. Uyu mukinnyi ukomoka mugihugu cy’ububirigi akaba yatsindiye ikipe ya Chelsea igitego cya gatanu mumikino itanu aheruka gukina mumarushanwa yose amaze gukina.


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 2935 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 7808 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 3800 Views