Abakinnyi batatu ba Liverpool FC k’urutonde rw’abahatanira igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umunyafurika. reba urwo rutonde:

By Kwizera Yamini Nov 1, 2017 06:28pm 2305 Views

Abakinnyi batatu ba Liverpool FC k’urutonde rw’abahatanira igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umunyafurika. reba urwo rutonde:


Abakinnyi batatu bakinira ikipe ya Liverpool FC yo mugihugu cy’ubwongereza bamaze gusohoka k’urutonde rw’abakinnyi bagomba gutorwamo umukinnyi w’umunyafurika wabaye mwiza muri uyu mwaka wa 2017.

Ku ikubitiro haraza rutahizamu w’iyi kipe ukomoka mugihugu cya Senegal witwa Sadio Mane wagaragaye kuri uru rutonde nyuma yo gukora akazi katoroshye haba mu ikipe ya Liverpool FC ndetse no mu ikipe y’igihugu ya Senegal.

Uyu mukinnyi akaba yisanze k’urutonde ari kumwe na mugenzi we bagomba gukinana mu ikipe ya Liverpool witwa Naby Keita ukinira ikipe ya RB Leipzig yo mugihugu cy’ubudage.

Ikipe y’igihugu cya Senegal iyoboye itsinda irimo ryo gushakisha itike yo kuzitabira imikino y’igikombe cy’isi giteganijwe kuba mumwaka utaha.

a

Undi mukinnyi wa Liverpool FC ugaragara kuri uru rutonde akaba ari Mohamed Salah ukomoka mugihugu cya Misiri (Egypt). Uyu mukinnyi akaba akomeje gukora akazi gakomeye mu ikipe ye ya Liverpool FC ndetse no mu ikipe y’igihugu yamaze no guhesha itike yo kuzakina imikino yanyuma y’igikombe cy’isi giteganijwe kubera mugihugu cy’uburusiya mumwaka utaha.

Dore muri rusange abakinnyi basohotse kuri uru rutonde rutagaragaraho umunya Algeria witwa Riyad Mahrez:

Vincent Aboubakar (Cameroon & Porto)

Karim El Ahmadi (Morocco & Feyenoord)

Christian Atsu (Ghana & Newcastle)

Pierre-Emerick Aubameyang (Gabon & Borussia Dortmund)

Eric Bailly (Cote d'Ivoire & Manchester United)

Cedric Bakambu (DR Congo & Villareal)

Keita Balde (Senegal & Monaco)

Christian Bassogog (Cameroon & Henan Jianye)

Yves Bissouma (Mali & Lille)

Khalid Boutaib (Morocco & Yeni Malatyaspor)

Yacine Brahimi (Algeria & Porto)

Essam El Hadary (Egypt & Al Taawoun)

Junior Kabananga (DR Congo & Astana)

Fackson Kapumbu (Zambia & Zesco)

Naby Keita (Guinea & RB Leipzig)

Ali Maaloul (Tunisia & Al Ahly)

Sadio Mane (Senegal & Liverpool)

Moussa Marega (Mali & Porto)

Victor Moses (Nigeria & Chelsea)

Youssef Msakni (Tunisia & Al Duhail)

Michael Olunga (Kenya & Girona)

Fabrice Ondoa (Cameroon & Sevilla)

Denis Onyango (Uganda & Mamelodi Sundowns)

Thomas Partey (Ghana & Atletico Madrid)

Mohamed Salah (Egypt & Liverpool)

Mbwana Samata (Tanzania & Genk)

Jean Michel Seri (Cote d'Ivoire & Nice)

Percy Tau (South Africa & Mamelodi Sundowns)

Bertrand Traore (Burkina Faso & Lyon)

William Troost-Ekong (Nigeria & Bursaspor)


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Nov 1, 2017 2305 Views

By Mugisha Aimé Thierry
Mar 19, 2019 3201 Views

By Mugisha Aimé Thierry
Apr 18, 2019 1195 Views