Abakinnyi babiri bakina muri Chelsea na Liverpool k’urutonde rw’abakinnyi 7 bashakishwa n’ikipe ya Juventus:

By Kwizera Yamini May 17, 2018 01:32pm 1320 Views

Abakinnyi babiri bakina muri Chelsea na Liverpool k’urutonde rw’abakinnyi 7 bashakishwa n’ikipe ya Juventus:


Ikipe ya Juventus ikomeje kwigaragaza cyane k’uruhando mpuzamahanga cyane cyane mu irushanwa rya UEFA Champions League (irushanwa rihuza amakipe yabaye ayambere iwayo k’umugabane w’iburayi) aho iheruka kugarukira k’umukino wanyuma w’iri rushanwa ubugira kabiri.

Iyi kipe yo mugihugu cy’ubutaliyani, nayo ni imwe mumakipe yitezweho kwigaragaza cyane ku isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi ryo mumpeshyi y’uyu mwaka cyane cyane nyuma y’imikino yanyuma y’igikombe cy’isi iteganijwe gutangirira mugihugu cy’uburusiya mukwezi gutaha.

Juventus, ifite urutonde rw’abakinnyi barindwi yifuza kugura mumpeshyi, urutonde ruyobowe na rutahizamu wa Chelsea ndetse n’umukinnyi ukina hagati mukibuga mu ikipe ya Liverpool yo mugihugu cy’ubwongereza.

Nk’uko Mirror dukesha iyi nkuru ikomeza ibitangaza, ngo rutahizamu wa Chelsea witwa Alvaro Morata, ndetse n’umukinnyi ukina hagati mukibuga mu ikipe ya Liverpool FC witwa Emre Can nibo bakinnyi baza ku isonga k’urutonde rw’abakinnyi barindwi bifuzwa na Juventus.

Uretse aba bakinnyi kandi, iyi kipe yifuza gukomeza kwitwara neza haba mugihugu cy’ubutaliyani ndetse no k’uruhando mpuzamahanga, irifuza kugarura abakinnyi barimo bamyugariro babiri aribo Mattia Caldara ndetse na Leonardo Spinazzola bari baratijwe.

Iyi kipe kandi irifuza kugura umukinnyi ukina hagati mukibuga mu ikipe ya Paris Saint Germain witwa Marco Verratti cyangwa umukinnyi ukina hagati mukibuga mu ikipe ya Lazio Roma witwa Sergej Milinkovic-Savic.


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Oct 31, 2017 2550 Views

By Kwizera Yamini
Oct 31, 2017 1098 Views

By Kwizera Yamini
Nov 8, 2017 2209 Views