APR FC yatsinze Gasogi United mu mukino wa gicuti, General Kabarebe yicaranye na KNC (AMAFOTO)

By Ngabo Mihigo Frank Sep 9, 2019 12:27am 723 Views

APR FC yatsinze Gasogi United mu mukino wa gicuti, General Kabarebe yicaranye na KNC (AMAFOTO)


Kuri iki cyumweru ku kibuga cya stade ya Kicukiro harabereye umukino wahuje ikipe ya Gasogi United FC na APR FC kuva i saa 15:30' aho Gasogi FC ikomeje gusuzuma urwego rw'abakinnyi bashya yaguze no kurushaho gutuma bahuza imikinire mu gihe APR FC yitegura Agaciro Cup.

Uyu mukino warangiye APR FC ibitego bitatu ku busa bwa Gasogi United, aho byinjijwe na Ishimwe Kevin ku munota wa 8' w'umukino, Mugunga Yves ku munota wa 36' ndetse na Rutahizamu Usengimana Danny watsinze agashinguracumu ku munota wa 51' w'umukino.

Irushanwa ry' Agaciro Cup rizaba kuva tariki 13 kugeza 15,Nzeri 2019, aho imikino ibanza izaba tariki 13 i saa 15:30' na saa 18:00' kuri stade ya Kigali i Nyamirambo mu gihe imikino ya nyuma yo guhatanira igikombe n'umwanya wa gatatu izaba tariki 15 kuri stade Amahoro i Remera i saa 13:00' na saa 15:30'.

Ikipe ya Rayon Sports yatwaye igikombe cya shampiyona y'umwaka wa 2018-2019, izatangira iri rushanwa ikina na Police FC yabaye iya kane, naho APR FC yabaye iya kabiri ikine na Mukura VS&L yabaye iya gatatu, abatsinze bazahurire ku mukino wa nyuma naho abatsinzwe bazahatanire umwanya wa gatatu. 

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:

Gasogi United: Cyuzuzo Aime Gael (umuzamu), Kaneza Augustin, Munyabuhoro Jean D'amour, Kazindu Guy, Habumuremyi Gilbert, Irakoze Gablier, Mudeyi Abdoul, Ndekwe Felix, Kayitaba Jean Bosco, Mutatu Manase na Ethase Fabrice

APR FC: Ntwari Fiacre(umuzamu), Buregeya Prince, Ange Mutsinzi, Nshimiyimana Yunusu, Rwabuhihi Placide, Niyomugabo Claude, Ishimwe Kevin, Bukuru Christophe, Usengimana Danny, Mugunga Yves na Byiringiro Lague

No Picture Available

Wari umukino uryoheye ijisho

No Picture Available

.

No Picture Available

Byiringiro Lauge agenzura umupira

No Picture Available

Gasogi United bahabwa amabwiriza

No Picture Available

.

No Picture Available

Gasogi United FC

No Picture Available

.

No Picture Available

.

No Picture Available

Ishimwe Kevin aracyerekana ko ari umukinnyi mwiza

No Picture Available

Mugunga Yves na Danny Usengimana bishimira igitego

No Picture Available

Mugunga Yves ahobera abatoza

No Picture Available

Abakinnyi ba APR FC babanje mu kibuga

No Picture Available

Ifoto y'umunsi: KNC washinze Gasogi FC aganira na Genaral James Kabarebe

No Picture Available

.


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Nov 26, 2017 3698 Views

By Kwizera Yamini
Dec 7, 2017 7594 Views

By Kwizera Yamini
Jan 21, 2018 3012 Views