AC Milan yiteguye guhatana na Chelsea kuri rutahizamu ukomeye mugihugu cy’ubutaliyani

By Kwizera Yamini Jul 15, 2018 05:45pm 1230 Views

AC Milan yiteguye guhatana na Chelsea kuri rutahizamu ukomeye mugihugu cy’ubutaliyani


Ikipe ya AC Milan yo mugihugu cy’ubutaliyani yiteguye guhatana na Chelsea m’urugamba rwo gushakisha rutahizamu ukinira ikipe ya juventus witwa Gonzalo Higuain.

Nk’uko ikinyamakuru cyitwa Corrierre Dello Sport kibitangaza, ngo abaherwe bashya ba AC Milan biteguye gukora ibishoboka byose bakubaka ikipe yiteguye guhatanira byose haba mugihugu cy’ubutaliyani muri shampiyona yaho yitwa Serie A ndetse no k’uruhando mpuzamahanga.

Iyi kipe ikaba yiteguye kugura rutahizamu ukinira ikipe ya Juventus witwa Gonzalo Higuain m’urwego rwo kugerageza kugarura igitinyiro cy’iyi kipe yari ifite mumyaka 15 ishize.

Gusa ariko, iyi kipe izahura n’akazi katoroshye ko guhatana na Chelsea kuri uyu mukinnyi witeguye guhatanira umwanya wo kuyobora ubusatirizi bwa Juventus nyuma y’igurwa rya Cristiano Ronaldo wavuye mu ikipe ya Real Madrid.


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 2907 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 7763 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 3778 Views