Maurizio Sarri yemeje ko umwe mu bakinnyi bakomeye ba Chelsea azakinamo mu mwaka utaha w'imikino

By Mugisha Aimé Thierry Apr 19, 2019 11:26am 1336 Views

Maurizio Sarri yemeje ko umwe mu bakinnyi bakomeye ba Chelsea azakinamo mu mwaka utaha w'imikino


Rutahizamu wa Chelsea, Olivier Giroud azaguma muri Chelsea ku buryo umwaka utaha w' imikino azaba akiri muri iyi kipe kabone nubwo yabura umwanya uhagije wo gukina nkuko Maurizio Sarri abitangaza.

Uyu mwataka yari yavuze ko atishimiye kuba umusimbura wa Gonzalo Higuain na Eden Hazard mu busatirizi bwa Chelsea kuko yakinnye imikino irindwi yonyine muri shampiyona y'Ubwongereza abajemo muri uyu mwaka w'imikino wa 2018 - 2019.

Image result for olivier giroud

Olivier Giroud w'imyaka 32 y'amavuko mu minsi ishize byavuzwe ko ashakishwa na Olympique Lyonnais yo mu gihugu cy'Ubufaransa nubwo ibijyanye nuko Chelsea yasohora abakinnyi mu mpeshyi bigoye cyane nyuma yo guhagarikwa kugura mu masoko abiri ataha.

Maurizio Sarri yavuze ko ikipe ishaka kugumana Olivier Giroud kuko bari guteganya kumwongera amasezerano y'andi mezi 12 ataha ku masezerano yari asanzwe afite muri iyi kipe ibarizwa mu majepfo y'Ubwongereza.

Image result for maurizio sarri in press conference

Maurizio Sarri aganira na Sky Sports News - "Nibyo, kuko ikipe ishaka kumwongerera amasezerano y'uwundi mwaka umwe, uwundi mwaka w'imikino. Navuganye n'ikipe mu minsi ibiri ishize kandi twumvikanye kureba uko twashyira mu bikorwa ibyo byose, azahaguma.

"Nta kintu yakora nakimwe, ariko navuganye n'ikipe kandi navuganye na Marina [Granovskaia] mu minsi ibiri ishize kandi Olivier Giroud azagumana natwe kandi kandi ntabwo yigeze agira icyo ambaza kijyanye niki kibazo.

Related image

 


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 2907 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 7763 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 3778 Views