Ikipe ikomeye yo k'umugabane w'uburayi yafunguye ishuri ry'umupira w'amaguru muri Ethiopia

By Mugisha Aimé Thierry Apr 18, 2019 11:18am 1196 Views

Ikipe ikomeye yo k'umugabane w'uburayi yafunguye ishuri ry'umupira w'amaguru muri Ethiopia


Ikipe ikomeye yo mu gihugu cy'Ubudage no k'umugabane w'Uburayi, FC Bayern Munich yamaze gutangaza ko yafunguye ishuri ryigisha umupira w'amaguru mu murwa mukuru w'igihugu cya Ethiopia, Addis Ababa.

Ubufatanye hagati y'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru ryo mu gihugu cya Ethiopia na FC Bayern Munich mu rwego rwo gufasha Ethiopia mu kuzamura abana bakiri bato bazi umupira ndetse no gutoza abatoza ndetse n'abakinnyi bakina mu gihugu mu imbere muri Ethiopia.

Umuyobozi wa Bayern Munich, Dr. Markus Soder yagize icyo atangaza nyuma yo gushingwa kwiri shuri aho yavuze ko bizabafasha kongera abafana babo mu k'umugabane w'Africa kandi bizafasha kwamamaza ikindi nuko ar'ibintu by'ingenzi gufatanya n'igihugu cya Ethiopia

Inshingano afite nuko azafungura aho bazajya babafizwa (Office) mu murwa mukuru wa Ethiopia utuwe n'abaturage barenga miliyoni 4.4, uhagarariye FC Bayern Munich yamaze kugirana amasezerano n'ikibuga cyazajya kibafasha mu kwitoza cyitwa Yindekachew Tessema giherereye muri Addis Ababa.

Ibyo byose byaje gukurikirwa no gushyiraho izina ry'ishuri ryabo aho baryise FC BAYERN FOOTBALL SCHOOL ADDIS ABABA imbere y'umuyobozi uhagarariye FC Bayern Munich ukongeraho n'abahagarariye ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu gihugu cya Ethiopia na Minisiri w'imikinowa Ethiopia.


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Nov 1, 2017 2305 Views

By Mugisha Aimé Thierry
Mar 19, 2019 3201 Views

By Mugisha Aimé Thierry
Apr 18, 2019 1196 Views