Abakinnyi bivugwa ko Real Madrid ishaka kwibikaho mu mpeshyi

By Mugisha Aimé Thierry Apr 18, 2019 12:31am 1999 Views

Abakinnyi bivugwa ko Real Madrid ishaka kwibikaho mu mpeshyi


Nyuma yo gukomeza kugira umusaruro utar mwiza mu marushanwa yo ku mugabane w'uburayi, twafashe umwanya turebera hamwe bamwe mu bakinnyi Real Madrid ishaka kugura mu mpeshyi twifashishije ibinyamakuru bitandukanye byo ku mugabane w'uburayi.

Real Madrid nyuma yo kwibikaho myugariro Eder Militao kuva muri FC Porto kugeza ubu hari abandi bakinnyi benshi cyane iri kugenda yifuza mu rwego rwo gukomeza kubaka ikipe yabo nkuko umutoza wayo mukuru Zinedine Zidane.

Related image

Mu bakinnyi iyi kipe yatwaye ibikombe bitatu biheruka bya UEFA Champions League biheruka bafite ikibazo cyo gushaka umusimbura wa Cristiano Ronaldo werekeje muri Juventus ndetse no kubaka ikipe muri rusange, abakinnyi iri kwifuza harimo ba myugariro bakina ku ruhande rw'ibumoso inyuma, abo mu kibuga hagati ndetse n' abataka.

Related image

1. Nicolas Tagliafico

Uyu akina inyuma ku ruhande rw'ibumoso muri Ajax Amsterdam ari mu bakinnyi bari kwifuzwa mu buryo bukomeye na Real Madrid mu rwego rwo kubona umusimbura wa Marcelo Veira uri kugana muza bukuru, Tagliafico ni umusore ukina akenshi yataka nubwo ari myugariro kandi ni bumwe mu buryo bugezweho ba mugariro bo mu mpande basigaye bakina.

Image result for nicolas tagliafico

2. David Alaba

Alaba ni muyugariro ukina ku ruhande rw'ibumoso nawe uri kwifuzwa na Real Madrid cyane, uyu ni umusore ufite ubwenegihugu bwa Austria uri muri ba myugariro bo ku ruhande rw'ibumoso beza cyane ku mugabane w'uburayi, uyu musore amaze igihe ashakishwa na Real Madrid nkuko ushinzwe kumushakira amasoko akaba na papa we George Alaba yabitangaje.

Related image

3. Christian Ericksen

Uyu ni umusore ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya Tottenham Hotspur yo mu gihugu cy'Ubwongereza, Ericksen amaze kugaragaza ko ari umwe mu bakinnyi bakina inyuma y'umwataka beza cyane muri shampiyona yo mu gihugu cy'Ubwongereza. Ni umusore wavukiye muri Denmalk ufite imyaka 27 y'amavuko amaze kugaragaza ko ari umwe mu bakinnyi bahozaho mu gutanga imipira ivamo ibitego muri Premier League.

Related image

4. Paul Pogba

Umufaransa ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya Manchester United nawe arashakishwa na Real Madrid nyuma yo kwerekeza [Pogba] mu itangazamakuru akavuga ko gukinira Real Madrid na Zinedine Zidane ari inzozi ze kandi nyuma yaho n'umutoza wa Real Madrid, Zinedine Zidane yatangaje ko kubona Pogba muri Real Madrid byaba ari ibintu byiza cyane.

Related image

5. Mauro Icardi

Rutahizamu wa Internazionale de Milan nawe ari mu bakinnyi bashakwa na Real Madrid ngo ajye kubafasha mu busatirizi bwabo, Icardi yakunze kugaragaza ko ari umwataka ushoboye cyane mu ikipe akinira yo mu gihugu cy'Ubutaliyani kandi mu kwezi gushize bamwambuye igitambaro cy'ubu kapiteni byatumye bamwe mu bacungira hafi Internazionale de Milan batangaza ko ashobora gusohokamo mu mpeshyi.

Image result for Mauro Icardi

6. Kylian Mbappe

Uwataka ukiri muto w'ikipe y'igihugu cy'Ubufaransa na Paris Saint Germain nawe ari ku rutonde rw'abakinnyi bashakishwa cyane na Real Madrid. Mbappe ni umukinnyi umuherwe wa Real Madrid, Frorentino Perez akunda cyane kandi ibyo byonyine byafasha Real Madrid kumwegukana kuko Perez yakora buri kimwe ngo amwegukane.

Related image

7. Eden Hazard

Kizigenza w'ikipe y'igihugu cy'Ububiligi na Chelsea niwe mukinnyi Zinedine Zidane utoza Real Madrid yifuza cyane kurusha abandi. Mu minsi ishize nibwo hagaragaye inkuru ivuga ko Eden Hazard yaba yenda kwerekeza muri Real Madrid kuri £100M ariko umutoza wa Chelsea, Maurizio Sarri yamaze kuvuga ko zaba arinkeya cyane.

Image result for Eden Hazard 


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Oct 25, 2017 9156 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 2591 Views

By Kwizera Yamini
Oct 27, 2017 3316 Views