Paul Merson yatangaje ko yatunguwe cyane no kubona Chelsea itateguje uyu mutoza kuzasimbura Maurizio Sarri

By Mugisha Aimé Thierry Apr 30, 2019 10:11am 2067 Views

Paul Merson yatangaje ko yatunguwe cyane no kubona Chelsea itateguje uyu mutoza kuzasimbura Maurizio Sarri


Umusesenguzi w'imikino kuri Sky Sports, Paul Merson yatangaje ko yatunguwe n'uburyo Chelsea yaretse Berndan Rodgers akerekeza muri Leicester City kandi yakabaye yaramubwiye agategereza akezerekezamo mu mpeshyi agasimbura Maurizio Sarri.

Image result for brendan rodgers

Maurizio Sarri yenda gusoza umwaka w'imikino we wa mbere muri Chelsea nk'umutoza mukuru nyuma yo kuva muri SSC Napoli ariko gutwara ibikombe byabaye ikibazo nubwo akiri guhatanira Europa League ageze muri 1/2 kirangiza aho azahura na Eintracht Frankfurt.

Image result for maurizio sarri

Bageze k'umukino wanyuma wa Carabao Cup batsindwa na Manchester City kuri penaliti, nanubu baracyari muri Europa League kandi baracyari guhatanira kuza mu makipe ane ya mbere ku rutonde rwa shampiyona y'Ubwongereza ariko nubwo bimeze gutyo abafana ntabwo bemera uyu mutoza.

Image result for maurizio sarri

Abafana ba Chelsea basigaye baririmba indirimbo zituka imikinire ya Maurizio Sarri ku kibuga cya Chelsea muri uyu mwaka w'imikino kandi na Merson ntabwo yizera ko Sarri azaguma muri Chlesea, ariko ngo yatunguwe nuko Chelsea yaretse Brendan Rodgers akerekeza muri Leicester City.

Image result for Paul Merson

Paul Merson mu kiganiro kuri Sky Sports - “Ntabwo niz uburyo Leicester City yazanye Brendan Rodgers kandi kandi Chelsea yakabaye yaramubwiye utegereza akazerekezamo mu mpeshyi. gutegereza amezi atandatu kubera ko simbona Sarri aguma hariya kubera abafana ba Chelsea batamwishimiye.

“Mu gihe batemerewe kugura, Brendan Rodgers ni umutoza uha amahirwe abana bakiri bato kandi areka abakinnyi bagakina mu buryo bashaka, ushobora kwitegereza ibyo yakoze muri Leicester City mu byumweru umunani gusa - bakuye Arsenal mu kibuga.”

Image result for brendan rodgers

Brendan Rodgers yageze muri Leicester City mu kwezi kwa Gashyantare avuye muri Celtic Grasgrow aho amazemo iminsi 62 yonyine, amaze gutoza imikino umunani yatsinzemo itanu anganya umwe atsindwa imikino ibiri yonyine.

Image result for brendan rodgers


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 2907 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 7763 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 3778 Views